KIGALI HABAYE IGIKORWA CYO GUSABA NO GUTANGA IMBABAZI HAGATI Y’ABAKOZE N’ABAKOREWE JENOSIDE
Hagamijwe gukomeza Ubumwe n’ubudaheranwa, uyu munsi tariki ya 16 Gashyantare 2024 bamwe mu miryango y’abarokotse ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bakoze igikorwa cyo gusaba no gutanga imbabazi. Iki gikorwa cyagizwemo uruhare n’Itorero ADEPR gifasha abaturage gukira ibikomere ndetse no kwiyunga nk’imwe mu ntambwe y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yavuze ko ku bufatanye n’Ihuriro ry’amadini n’amatorero hashyizwe ingufu muri gahunda ya ndi Umunyarwanda ndetso ko ubu habarurwa imiryango isaga 600 yigishijwe isabana imbabazi kandi ibanye neza. Yagize ati:” Turashima cyane, uruhare rw’amadani muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, uruhare rwabo rurafatika kuko bigishije benshi bari barahungabanye kubera ibihe baciyemo, none umusaruro wabo murawubona bamwe bateye intambwe basaba imbabazi Kandi ndashimira cyane abarokotse Jenoside bafite umutima w’impuwe batanze imbabazi”.
Pasteri Valentin Rurangwa, umuyobozi wa ADEPR Ururembo rwa Kigali yavuze ko abakirisitu bari baratakaje ikizere cyo kubaho kuko hari benshi mu ba Tutsi biciwe mu nsengero igihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Yongeyeho ati:” Ubu turi mu rugendo rwo komora ibikomere ku mitima ya benshi yahungabanye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, gusenga no kumva ko hari Imana idushishikariza urukundo, byabaye inzira nziza yo gusabana imbabazi, yego uregendo ni rurerure ariko tuzakomeza kwigisha hamwe n’Imana bizashoboka”.
Iki gikorwa cyo gusaba no gutanga imbabazi cyahuje imiryango igera ku 148 igizwe n’abasaba imbabazi basoje ibihano bagera kuri 89 hamwe n’Abatanga imbabazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 59.