KIGALI: HATANGIRIJWE URUBUGA RUFASHA ABATURAGE KUGEZA IBIBAZO BYABO KU BUYOBOZI

Mu Murenge wa Kigali hatangirijwe igerageza ry’urubuga rwiswe ‘Mbaza’ rugiye kujya rufasha abaturage kugeza ibyifuzo n’ibibazo byabo ku buyobozi, badahuye nabo ahubwo bakifashisha ikoranabuhanga. Ni urubuga rwamuritswe ejo hashize kuwa 27 Mutarama 2026 mu Nteko z’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) Hon. Iradukunda Yves wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yabwiye abaturage ko ubu buryo ari ingirakamaro mu kwihutisha no gukurikirana ibibazo. Yongeyeho ko iyi sisiteme izafasha kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage, ikabika neza amakuru ajyanye n’ibibazo byatanzwe, kandi igateza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no gutanga serivisi nziza ku baturage

Muri iki gikorwa kandi hasobanuwe ko Mbaza ari ikimenyetso cy’imbaraga u Rwanda rushyira mu kwimakaza ikoranabuhanga, by’umwihariko humvwa kandi hagakemurwa ibibazo bibangamiye imirebeho myiza y’abaturage. 

Abanyarwanda basabwe kwitabira gukoresha uru rubuga, kuko ruborohereza kandi umutekano w’amakuru arutangirwaho urizewe

MINALOC ivuga ko Urubuga Mbaza rugiye kumara ukwezi rukoreshwa n’abaturage bo mu mujyi wa Kigali, ariko ko bizakomeza no mu tundi turere tw’igihugu.

Umuturage ushaka kugeza ikibazo cyangwa icyifuzo ku buyobozi, azajya anyura kuri www.mbaza.gov.rw akaba yatanga ikibazo cyangwa igitekerezo ndetse akagena n’Ikigo runaka kireba.

Back