KIGALI NA MAGERAGERE: ABAMIKORO MAKE BOROJWE AMATUNGO MAGUFI
Mu rwego rwo gufasha imiryango y’amikoro make kwikura mu bukene no kurwanya imirire mibi mu bana bato, ku bufatanye n'Inama y'Igihugu y'abagore (CNF Nyarugenge) kuri uyu wa 10 Kamena 2025 imiryango 115 irimo 74 yo mu murenge wa Kigali na 41 yo mu Murenge wa Mageragere bahawe amatungo magufi.
Umuhuzabikorwa wa CNF mu karere ka Nyarugenge, Madamu Agatesi Marie Laetitia Mugabo yavuze ko bo nka ba Mutima w’Urugo batazahwema guharanira icyateza imbere imiryango akaba ariyo mpamvu ku bufatanye n’Akarere bishatsemo ubushobozi kugira ngo boroze amatungo magufi imiryango y’amikoro make mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi.
Aborojwe amatungo magufi bavuze ko bagiye kuyafata neza akororoka maze bakobona amagi yo guha abana mu rwego rwo kubarinda imirire mibi kandi nabo akabagirira akamaro. Umwe yongeyeho ati: “Erega n’ifumbire ikomoka ku matungo magufi nayo turayikeneye”
Umurenge wa Kigali ufite kilometero kare 32 ukaba utuwe n’abaturage 61,499. Abawutuye bakora ibikorwa binyuranye birimo ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ibindi.
Umurenge wa Mageragere ufite kilometero kare 54,9 ukaba utuwe n’abaturage 59,774 Abawutuye bakora ibikorwa binyuranye birimo ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ibindi.