KIMISAGARA ABANGAVU BAGANIRIJWE KU KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Mu rwego rwo kuganiriza abangavu bahuye n'ihohoterwa basubizwamo ikizere cy'ubuzima no kubifuriza Noheli nziza bo n'abana babo mu mpera z’icyumweru gishize, mu Murenge wa Kimisagara, ku Kagari ka Kimisagara hateranirijwe abangavu bari munsi y’imyaka 18 bahuye n'ihohoterwa bagasambanywa bikabaviramo gutwita none ubu bakaba barabyaye.
Uyu muhuro wahujwe n'igikorwa cy’Iminsi 16 y'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bufatanye n'umufatanyabikorwa EAGLE FONDATION iyobowe na Madamu Wibabara Rose.
Abangavu baganirijwe ku bijyanye no kubahumuriza imitima no kongera kwiremamo icyizere cy'ejo hazaza heza bakangurirwa gusubira mu ishuri kugirango bakomeze inzozi bari bafite mbere yo kubyara,bazabashe kubaho neza bo n'abana bibarutse ndetse banahabwa impanuro ziganisha kutongera kugwa mu bishuko ukundi
Eagle Fondation kandi ku bufanye n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kimisagara yifurije abo babyeyi Umwaka mushya muhire wa 2026 habaho gusangira ndetse banahabwa buri wese imyenda y'umwana mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza.