KIMISAGARA: BASABWE KWIRINDA IMYUBAKIRE Y’AKAJAGARI

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Madamu Urujeni Martine, Umuyoozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis n’abagize Inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu kagari ka Kimisagara mu Nteko y’abaturage yibanze ahanini ku bitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo by'abaturage. 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage yasabye abaturage ibikurikira: 

  • Kwirinda imyubakire y’akajagari
  • Kugira isuku mu ngo, aho banyura ndetse no ku mubiri
  • Kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge zibangiriza ubuzima
  • Kwita ku burere bw’abana n’ibindi

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge nawe yasabye abatuye Kimisagara ibikurikira: 

  • Kwizigamira mu kigega Ejo Heza kugira ngo bazagire amasaziro meza
  • Kujya mu bwisungane mu kwivuza kugira ngo hatagira urwara akarembera mu rugo
  • Gushyira hamwe no kwirinda amacakubiri
  • Kurwanya imirire mibi mu bana n’ibindi

Umurenge wa Kimisagara ugizwe n’utugari 3 aritwo Kimisagara, Katabaro na Kamuhoza kandi utuwe n’abaturage bagera ku 65,000 ku buso bwa kilometero kare 3.

Back