KIMISAGARA: BEGUKANYE IMODOKA MU MARUSHANWA Y’UBUKANGURAMBAGA BW’ISUKU, KURWANYA IGWINGIRA N’IMIRIRE MIBI MU BANA BATO
Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin akaba n’Umushyitsi mukuru ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara ahasorejwe ku rwego rw’Umujyi amarushanwa y’Ubukangurambaga ku Isuku, umutekano no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’Abana yateguwe ku bufatanye na Police y’u Rwanda n’Ingabo z’Igihugu (RDF).
Muri iki gikorwa cyabaye uyu munsi tariki ya 19 Kamena 2024, Umurenge wacu wa Kimisagara washyikirijwe Imodoka y’agaciro ka million 30 watsindiye muri aya marushanwa nk’igihembo gikuru cyahatanirwaga n’utundi turere tugize umujyi wa Kigali.
Sibyo gusa kuko hatanzwe na sheki ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku tugari dutatu twahize utundi, ku Isonga haje akagari ka Kimisagara, gakurikirwa n’akagari ka Rugunga mu murenge wa Kigarama na Bibare mu murenge wa Kimironko. Hatanzwe Kandi Moto ebyiri ku mirenge ibiri yahize indi ariyo Nduba na Kanombe. Hatanzwe Kandi igikombe cyegukanywe n’umurenge wa Nyarugenge watsinze indi yose mu mujyi wa Kigali mu marushwa y’umupira w’amaguru.
Bwana Dusengiyumva Samuel, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yashimiye abegukanye ibihembo aboneraho kubasaba kutirara ahubwo ko ari intangiriro zo gukomeza gukora ibyiza.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yashimiye abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa cyane Police y’u Rwanda n’ingabo (RDF), Ati:”Ibikorwa bya police n’ingabo birivugira nyuma yo kuduha umutekano usesuye, bari no mu bikorwa by’ubuvuzi bavuye abantu barenga 500 batabona amaso”. Yasoje asaba ko ibihembo bahawe bitaba inzitizi zo kwirara. Ati:” Ntabwo muhembwe ngo mwicare, Isuku n’Umutekano nuguhozaho, rero iki nicyo gihe cyo gukomerezaho, gusa ndashima umurenge wa Kimisagara kuko ibikorwa birivugira bakomereza aho barandure imirire mibi mu bana b’u Rwanda”
Aya marushanwa yari amaze amezi atatu yateguwe na Police y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere hizihizwa isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.