KIMISAGARA: BIBUTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu karere ka Nyarugenge cyane ko buri murenge muri 10 igize akarere ufite Itariki wibukiraho abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uyu munsi tariki ya 16 Mata 2024 habaye igikorwa cyo Kwibuka mu murenge wa Kimisagara aho abafashe amagambo hafi ya bose bagarutse ku ruhare rw’Umugore wari konseye wa Segiteri Kimisagara witwaga Rose Karushara.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance nawe yagarutse kuri Konseye Karushara Rose wagaragaje ubugome budasanzwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati: “Umubyeyi tuzi ko atanga ubuzima, akagira impuhwe akarwanya ikibi ariko hano Kimisagara umudamu wahayoboye yatakaje ubumuntu yica abantu benshi barimo impinja n’uwari kuzaba umukwe we kandi ari umubyeyi”. Yasabye Abahaniwe Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano byabo kubana neza n’Abakorewe Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanatanga amakuru y’aho imibiri y’Abishwe yajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro bakwiriye.  Yaboneyeho gushimira ababaye abarinzi b’igihango bitewe n’ubutwari bagize bakanga gukorana n’interahamwe, ahubwo bagahisha Abatutsi bahigwaga.

Uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Kimisagara Bwana Kayiraga Gilbert yagize ati “Aha twari dufite uwari umuyobozi Karushara Rose niwe wateguraga akanayobora ibikorwa byo gutsemba Abatutsi ndetse akanahabwa raporo y’abamaze kwicwa, uwitwa Gatabazi Bernard yafatanyaga nawe muri ibyo bitero byo kurimbura Abatutsi naho Nyirantibimenya Donatha we yari yarashinze bariyeri ku kabari ke ndetse yari yaranatoje abahungu be kuko nibo bajyanaga kwica Abatutsi.” Yongeyeho ko muri uyu murenge wa Kimisagara interahamwe zishe Abatutsi zigera aho zumva bidahagije zitangira no kubarya.

Back