KIMISAGARA: HATANGIJWE ICYUMWERU CY'IRANGAMIMERERE HANIZIHIZWA UMUNSI NYAFURIKA W'IRANGAMIMERERE

Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda z'Imiyoborere na Politiki yo kwegereza Ubuyobozi Abaturage, Bwana Ruterana Boniface, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Madamu Urujeni Martine, Abagize Urwego Nshingwabikorwa rw’Akarere Ka Nyarugenge n’abagize Inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byahariwe Icyumweru cy'irangamimerere cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Nyafurika w'irangamimerere. Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabereye mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara. Mu yindi Mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge naho iki gikorwa cyabaye kirangwa no guha abaturage serivisi z’irangamimerere.

Mu butumwa bwabo abayobozi banyuranye bagarutse ku kamaro k'irangamimerere aho rifasha Leta mu kunoza igenamigambi, kugabanya amakimbirane mu miryango, guha abaturage serivisi z'ibanze n'ibindi. 

Bibukije abaturage kujya bandikisha ku gihe impinduka zose (ivuka, gupfa, gushyingirwa, gatanya n’izindi serivisi zakwa mu irangamimerere) no kujya batanga ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo amakuru yo mu bitabo by'irangamimerere abe yuzuye.

Back