KOMISIYO IDASANZWE YA SENA YASUYE IMIDUGUDU YA KARAMA NA KAMATAMU

Komisiyo idasanzwe y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena igamije kumenya ibibazo biri mu midugudu y’ikitegererezo n’indi midugudu ituzwamo abantu banyuranye mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’abadafite aho baba, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasuye imidigudu 2 mu karere ka Nyarugenge. Muri iyo harimo Umudugudu w’Icyitegerezo wa Karama mu Murenge wa Kigali ndetse n’Umudugudu wa Kamatamu mu Murenge wa Mageragere.

Muri uru rugendo ba Senateri Mureshyankwano Marie Rose akaba na Perezida w’iyi Komisiyo  na Senateri Mupenzi George bari kumwe na Madamu Nshutiraguma Esperance Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’akarere ka Nyarugenge, barebeye hamwe n'abatuye iyo midugudu yombi imibereho yabo, baganira ku bibazo bafite aho banagaragaje ko ibidashobora guhita bibonerwa umuti bizakomeza  gukurikiranwa no gukorerwa ubuvugizi.

Mu mwaka wa 2007, uburyo bwo gutuza abaturage mu midugudu bwaravuguruwe mu gihugu hose hashyirwaho uburyo bushya buzwi nka “Integrated Development Programme” bityo kugeza ubu mu gihugu hose hamaze kubakwa imidugudu y’Icyitegererezo (IDP model villages) igera ku 100. Mu Karere ka Nyarugenge hakaba harubatswe 2 mu Murenge wa Kigali ahari IDP ya Karama yatujwemo imiryango 240 yakuwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali byashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga no mu Murenge wa Mageragere ahari IDP ya Rugendabari yatujwemo Imiryango 88 igizwe n’ingabo zavuye ku rugerero n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.

Back