KURI CLUB RAFIKI HATANGIRIJWE GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO
Kuri uyu wa 9 Kanama 2022 kuri Club Rafiki mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge hatangirijwe gahunda y'Intore mu biruhuko. Ni gahunda yo gufasha abanyeshuri bari mu biruhuko gutozwa indangagaciro z'Abanyarwanda, kwishakamo ibisubizo, gukuza impano zabo mu mikino no kubarinda ibishuko n'ihohoterwa. Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy, Inzego z’Umutekano, PSF, abayobozi banyuranye n’Urubyiruko ruri mu biruhuko.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Bwana Rubingisa Pudence yibukije ko gahunda y'Intore mu biruhuko ifite intego yo gukangurira abana n’urubyiruko kubyaza umusaruro ibihe by’ibiruhuko bagaragaza umusanzu wabo mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange kandi bakabungabungwa.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yakanguriye abana kugira umurongo wo kugenderaho kugira ngo ahazaza habo hazabe heza. Yibukije ababyeyi kugira umwanya wo kuganira n'abana kuko iyo umwana ari inshuti n'umubyeyi ntakibasha kumuhungabanya kuko akimenya kare akagikumira.