KWIBUKA ABACU BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 NI UMWANYA WO KUBAHA ICYUBAHIRO NO GUFATA INGAMBA KUGIRA NGO BITAZONGERA KUBA

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana INGANGARE Alexis kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi mu Murenge wa Nyamirambo ubwo muri uwo Murenge hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge.

Ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse jenoside yakorewe batutsi muri uyu Murenge barimo Nduwawe Denise Murumunawe Francine,NYIRABASHYITSI Emerita na Cyusa Toussaint bwagarutse kubuzima abatutsi babayemo mu Murenge wa Nyamirambo uko bahezwaga nuko batafatwaga nk’abanyarwanda ndetse n’uko urwango rw’Umututsi rwari rwarahereye kera rwigishwa kandi utashoboraga guhisha ko uri Umututsi kuko byagenzurwaga ndetse no mu mashuri biakaba byabaga bizwi buri bwoko bwa buri munyeshuri.

Bashimye kandi Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi kubwo yakoze nyuma yuko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagarikije Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uyu munsi buri Munyarwanda akaba yibona mu Gihugu nk’Umunyarwanda ntawumva ko ari Umunyarwanda kuruta abanda.

Basabye kandi ababyeyi kwigisha urubyiruko rugikura amateka nyayo y’uRwanda no kubabwiza ukuri mu rwego rwo guca burundu Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda ikura kandi ihembererwa mu Miryango.

Back