KWIZIHIZA UMUNSI W'UMUGANURA

Nk'ahandi   hose   mu  gihugu  , uyu  munsi  tariki 02/08/2024  mu  kagali  ka  Bilyogo , umurenge  wa Nyarugenge ,  Akarere  ka  Nyarugenge  hizihirijwe  umunsi  w'Umuganura.

Iki   gikorwa   kandi  cyabereye mu   midugudu  yacu yose  igize   Akarere ka  Nyarugenge  ifite  insanganyamatsiko   igira :  " Umuganura ,  Isoko y'Ubumwe  n'Ishingiro  ryo  Kwigira  : Tuganure   Dushyigikira  Gahunda yo  kugaburira  Abana  ku ishuli"

Ni igikorwa cyitabiriwe na Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza wagarutse ku byiza by’umuganura nka kimwe mu biranga umuco w’Igihugu.

Mu bandi bari bahari harimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Ingangare Alexis, abagize Inzego z’umutekano, Abayobozi b’umurenge, utugari n’imidugudu mu murenge wa Nyarugenge, imbaga y’abaturage n’abandi.

Ibihe by’ingenzi byaranze Umuganura

  • Mu kinyejana cya 11 Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma y’Umwami Gihanga Ngomijana
  • Kuva 1510-1543: Umuganura wongeye guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli nyuma y’imyaka 11 Abanyabungo bari barakuyeho imihango yose yari ikomeye mu Rwanda rw’Icyo gihe
  • Mu 1925 Umuganura waciwe n’Abakoloni b’Ababiligi
  • Mu 2011 Umuganura wongeye gusubizwa Agaciro na guverinoma y’u Rwanda
Back