MAGERAGERE: IMIRYANGO 102 YABANAGA BITEMEWE N’AMATEGEKO YASEZERANYIJWE

Imiryango 102 yo mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge, yabanaga binyuranyije n’amategeko yashyingiranywe imbere y’amategeko, kuri uyu wa kane tariki ya 28 Nyakanga 2025.

Bwana Ingangare Alexis Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko iyo abantu babanye byemewe n’amategeko hari byinshi bibafasha. Yagize ati: “Gusezerana imbere y’amategeko birafasha kuko iyo mwibaniye gutyo gusa nta n’ubwo uburenganzira buturuka ku ishyingirwa mushobora kubusaba”

Depite Kalisa Jean Sauveur wari n’umushyitsi mukuru yashishikarije buri muturage gusezerana n’uwo bashakanye kugira ngo birinde ibibazo bituruka ku kuba batarasezeranye imbere y’amategeko birimo amakimbirane no kubura serivisi zimwe na zimwe. Yasabye abasezeranye kubana neza no kwita ku bintu bikurikira:

  • Kwimakaza ibiganiro n'ubwumvikane mu muryango
  • Kwita ku burere n'uburezi bw'abana
  • Kwitabira Umugoroba w'imiryango, umuganda n'Inteko z'abaturage
  • Gukora bakiteza imbere n’ibindi.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa FXB Rwanda aho bafashije mu guha imiryango yasezeranye inyigisho zijyanye n’umuryango mwiza 

Back