MAGERAGERE: INZEGO Z’UBUZIMA ZIBUTSE ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu cyumweru gishyize, abakozi mu nzego zitandukanye z’Ubuzima mu Rwanda bayobowe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana bateraniye mu murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge (hahoze ari muri Komine Butamwa), ku kigo Nderabuzima  cya Butamwa bunamira imibiri 1200 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishyinguye mu rwibutso rwaho. Muri uyu Murenge mu Kigo nderabuzima cya Butamwa ni hamwe muhagaragaye uruhare rw'abaganga mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko uwitwa Dusabe Thérèse wayoboraga Ikigo Nderabuzima cya Butamwa yatukishije izina rya Minisiteri y’Ubuzima kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dr Nsanzimana yagize ati "Iri ni ipfunwe ku rwego rw’ubuzima, twaje aha kugira ngo tugaye abaganga babi  barimo ’Titulaire wahoze aha (Dusabe Thérèse), ariko tunashime abaganga beza bakomeje kwitanga haba muri biriya bihe bibi kugeza n’uyu munsi"

Dr Nsanzimana asaba abakora mu nzego z’ubuzima kugendera ku mahame atatu: kuba umuntu(kugira ubumuntu), kuba umuganga ndetse no kuba umubyeyi, kugira ngo buri wese azasige inkuru nziza ku isi.

Yasabye abakiri bato kwirinda abashukanyi babasaba kugira uwo banga cyangwa bica, kuko ubwicanyi nta muntu n’umwe bwigeze buhira.

Umwe mu bahaye ikiganiro abakozi b’inzego z’ubuzima bari i Mageragere mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni Rtd Lt. Col. Fred Nyamurangwa wari muri ’Batayo eshatu z’Inkotanyi zahagurutse i Butaro muri Burera zije kunganira abasirikare 600 bari muri CND, kugira ngo babohore Kigali.

Rtd Lt Col Nyamurangwa yavuze ko bageze ku musozi wa Rebero bibagoye, akaba ari ho hashyizwe ivuriro ryo kujya bafashirizamo indembe z’Abatutsi barokokeye mu bice bitandukanye bikikije Kigali, harimo n’abavaga muri Butamwa.

Back