MAKAGA: HAKOZWE UMUGANDA UDASANZWE WO KUBAKIRA ABATISHOBOYE

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2022, mu mudugudu wa Makaga, Akagari ka Rwesero Umurenge wa Kigali habaye  umuganda udasanzwe wo kubakira abatishoboye.

Uyu muganda witabiriwe n’abafatanyabikorwa barimo, Sosiyete ikora iby’ubwishingizi yitwa Sanlam Rwanda yanatanze sheki y'amafaranga angana 10,600,000 FRw azifashishwa mu kubaka izo nyubako, harimo kandi na AEE batanze amabati azubakishwa kuriyo nyubako, Abasangirangendo babarizwa mu ldini rya lslam batanze imifuka 20 ya sima ndetse bemera no kuzaha amatungo abazatura muri ariya mazu n’abandi.

Muri uwo muganda kandi, Abajyana b'Umurenge wa Kigali batangije icyumweru cy'Ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze lmiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga mu mitangire ya service

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere Wungirije (DDEA), Madamu Nshutiraguma Esperance n’abandi bafatanyabikorwa n'abaturage bitabiriye iki gikorwa kigamije kubakira imwe mu miryango itishoboye. DDEA yagarutse kuri gahunda za Leta zirimo Ejo Heza aho yakanguriye abitabiriye umuganda kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza ndetse abasaba gukomeza kwitabira gahunda za Leta zindi batibagiwe no kwikingiza Covid-19, guhashya abagifite ingeso mbi zo gusambanya abana, kurwanya igwingira ry’abana n’ibindi.

Back