MENYA BYINSHI KURI GAHUNDA YO KWITA KU RUBYIRUKO MU BIRUHUKO
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu karere kacu ka Nyarugenge hari kuba gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko. Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima Bwiza, Agaciro Kanjye”. Ni gahunda igamije gukomeza kubungabunga ubuzima bw’urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko, kubarinda ubuzererezi no gukomeza kubatoza umuco wo gukunda igihugu.
Iyi gahunda yatangiye Tariki 23/07/2025 ikazageza Tariki 29/08/2025. Ikorwa inshuro 3 mu cyumweru: kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu kuva 13H00-16H00.
Iyi gahunda yitabirwa n’Urubyiruko ndetse n’abana bari mu byiciro bikurikira:
Muri iyi gahunda abana n’urubyiruko bazatozwa ibi bikurikira:
Iyi gahunda kandi irareba abiga n’abatiga.