MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YIFATANYIJE N’ABATUYE NYARUGENGE MU MUGANDA
Kuri iyi tariki ya 28 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Musabyimana Jean Claude yifatanyije n’Abatuye Umurenge wa Mageragere akagari ka Nyarurezi mu karere ka Nyarugenge mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023 ahabaye igikorwa cyo gusiza ikibanza kizubakwamo ibyumba 3 by’amashuri. Uyu muganda niwo wa mbere ukozwe muri uyu mwaka wa 2023
Mu bandi bari bahari twavugamo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwaba Rubingisa Pudence, Hon. Depute Marie Alice Uwera Kayumba, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy, Abagize Inzego z’Umutekano n’abandi bayobozi tutibagiwe n’imbaga y’abaturage bari bakereye gukora umuganda ndetse babyishimiye cyane.
Mu ijambo rye nyuma y’Umuganda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashishikarije Abaturage kongera umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi bakabyaza umusaruro isoko rinini ry'Umujyi; kwitabira gahunda z'iterambere n'imibereho myiza igihugu kibashyiriraho; gukora cyane bakiteza imbere bityo bakarandura ubukene.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yatanze ubutumwa ku baturage burimo kugira isuku mu ngo zabo, ku mubiri n'aho bagenda, anabibutsa umutekano n'izindi gahunda za Leta nka Ejo Heza n’izindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku bikorwa remezo birimo kubakwa mu karere ka Nyarugenge nk’imihanda ndetse n’ibindi biri mu igenamigambi y’ibizakorwa vuba asaba abaturage kubibungabunga no gukora bakabibyaza umusaruro bakikura mu bukene