MU KARERE KA NYARUGENGE HASOJWE IBIKORWA BY’UMUSHINGA “SCHOOL FOR CHANGE”

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Uburezi n’uburere bwiza mu bana b’u Rwanda bikozwe badahutazwa hasojwe ibikorwa by’Umushinga Save the Children muri gahunda y’Uburere budahutaza byari bimaze imyaka 3.

Umushinga “School for Change” watangijwe na Save the Children mu 2018 urangira mu 2021 ugamije kuzana impinduka mu burezi bw’abana kugira ngo bige neza kandi bizamure n’ireme ry’uburezi. Uwo mushinga washyizwe mu bikorwa mu turere 4 aritwo Nyarugenge, Burera, Gatsibo na Kirehe

Bwana Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge yashimiye save the Children ku kazi keza bakoze ndetse anavuga ko ubumenyi abarimu bahawe buzakomeza gusangizwa n’abandi barimu. Yongeye kandi gushimira Save the Children muri gahunda zitandukanye bafatanyamo n’Akarere zigamije guteza imbere Uburezi no gufasha abana kwiga neza aho batanga ibikoresho by’ishuri ndetse bakanakurikirana imyigire y’abanyeshuri.

Mukeshimana Sophie, umwarimu ku kigo cya GS Nzove yavuze ko ubu atagihanisha abana ibihano bibabaza umubiri kuko byagaragaye ko bituma abana bashobora no kwanga ishuri aho kurikunda. Ibi byabaye nyuma yo ghabwa amahugurwa n’uyu mushinga wa Save the Children bigatuma ahindura imikorere n’uburyo yafataga abana ndetse n’imyigishirize muri rusange.

Mu izina rya Save the Children, Bwana Paulin Ndahayo ushinzwe uburezi yashimiye akarere ka Nyarugenge ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ku mikoranire myiza n’ubufatanye bagaragaje kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa. Yashimangiye ko ubu abarimu bose bigishijwe uburyo bwiza bwo guhana abanyeshuri, kubashishikariza kwiga ndetse no kwita ku burenganzira bwabo

Back