MU MIDUGUDU YOSE HABAYE UMUGOROBA W’IMIRYANGO
Mu midugudu 350 igize Akarere kacu ka Nyarugenge ejo hashize tariki ya 17 Kanama 2025 habaye Umugoroba w’Imiryango aho abaturage bicaye hamwe maze biga ku bibazo byugarije umuryango mu midugudu yabo birimo kubonera umuti amakimbirane mu miryango, uburere bw’abana, kwita ku isuku no gukangurira imiryango kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bibazo bigaragara mu miryango.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isobanura ko Umugoroba w'Imiryango ari Urubuga abagize imiryango batuye mu mudugudu bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi aho ariho hose.
Intego z'Umugoroba w'Imiryango:
Intego zihariye z'Umugoroba w'Imiryango ni izi zikurikira: