MU MURENGE WA KIGALI HIBUTSWE ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BAJUGUNYWE MU MIGEZI, INZUZI N’IBIYAGA
Abayobozi mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge, Abadepite, IBUKA, Inzego z’Umutekano n’imbaga y’abaturage bateraniye mu Murenge wa Kigali, akagari ka Nyabugogo mu mudugudu wa Kamenge ku mugezi wa Nyabarongo aho bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu migezi, inzuzi n’ibiyaga.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n'Imiturire, Bwana Dusabimana Fulgence, wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yihanganishije ababuze ababo mu gihe cya Jenoside, abasaba gukomera. Yagize ati: "Tuzi ko amazi ari ubuzima. Birababaje ko abicanyi ari yo bakoresheje bambura Abatutsi ubuzima. Ni amateka mabi atazibagirana mu Gihugu cyacu, agiteye benshi ibikomere."
Bwana Dusabimana Fulgence yashimiye Inkotanyi ku bw’umutima n’ibikorwa by’indashyikirwa byaziranze harimo guhagarika Jenoside.
Bwana Ingangare Alexis Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yihanganishije Imiryango y’ababuze ababo, yibutsa ko kugeza ubu ubushakashatsi bwagaragaje ko muri uyu mugezi wa Nyabarongo hajugunywe Abatutsi benshi baturutse mu Mirenge ya Kimisagara, Kanyinya, Kigali na Mageragere n’abandi bari batuye mu turere duhana imbibi.
Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahagaritse Jenoside ubu ikaba iha abaturage bose amahirwe angana. Yasabye abaturage kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside bakabana mu mahoro.
Twibuke, Twiyubaka