MU RWEGO RWO KURWANYA IMIRIRE MIBI NIBINDI BIBAZO BYABANA HAKOMEJE IBIKORWA BYO GUSHYIRAHO AMARERERO
Hagamijwe kwita ku burere bw'abana,gukumira indwara z'imirire mibi,igwingira no kubarinda ubuzererezi Akarere ka Nyarugenge katangiye ibikorwa byo gushyiraho Amarerero y'abana bato (ECDs : Early Childhood Development Centers) kuri buri Mudugudu.
ibi bikorwa bigamije kugera mu midugudu yose igize Akarere ka Nyarugenge bikaba birimo gukorwa kubufatanye n'abaturage muri buri Mudugudu n'Umufatanyabikorwa AEE ukurikirana ECD zagiye zishingwa.
Mu gushyiraho amarerero abaturage b'Umudugudu barahura bakaganira aho bashobora kubona bashyira irerero ry'abana mu Mudugudu wabo Ubuyoboiz bugafasha mu gushaka ibikoresho byakwifashishwa ndetse kugeza ubu Ubuyobozi bukaba bunatanga amata ahabwa abo bana.
muri ayo marerero abana bakorerwa ibikorwa by'isuku n'isukura kandi nabo bagatangira kubitozwa bahabwa Uburere bukangura ubwonko bakanafatirwa Ibipimo byubukure.