MUBUFATANYE BWACU GAHUNDA Y'UMUTURAGE KU ISONGA IZAGERWAHO
Ibi ni bimwe mubyagarutsweho n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Bwana INGANGARE Alexis kuri uyu wa kabiri ubwo yitabiraga inteko y'abaturage mu Murenge wa Muhima mu Kagari ka Kabasengerezi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere akaba yagaragarije abitabiriye inteko ko mu bufatanye bw'abaturage n'Abayobozi hari byinshi byagerwaho harimo gahunda y'Umuturage ku isonga akaba yakanguriye abayobozi kumva ko bahari kubw'abaturage n'abaturage kutihanganira serivisi mbi bahabwa n'abayobozi.
Muri iyi nteko y'abaturage kandi Umuyobozi Nshingwabikorwa akaba yongeye gukangurira abaturage kwitabira gahunda zigamije kubateza imbere begera ibigo by'imali nka SAACO kugira ngo abafite imishinga ibe yaterwa inkunga, kwizigamira mu gihe kirekire muri gahunda y'ubwiteganyirize ya Ejo heza no kwibuka guteganyiriz agahunda y'ubwisungane mu kwivuza.