MUHIMA: HASOJWE UKWEZI KWAHARIWE IBIKORWA BY’UBUKORERABUSHAKAE

Mu mpera z’Icyumweru gishize, mu murenge wa Muhima habereye Umuganda wihariye usoza Ukwezi kwahariwe ubukorerabushake. Uyu muganda ku rwego rw’Umujyi wa Kigali waranzwe no gukora isuku no gutera ibiti mu Murenge wa Muhima. Iki gikorwa kandi cyabereye no mu yindi Mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge.

Ni Umuganda witabiriwe n’Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza, Madamu Urugeni Martine, Madamu ACP Theddy Ruyenzi Umuyobozi w’ibikorwa by’ubukorerabushake muri Rwanda National Police, Uwitonze Alexia Umuyobozi wa Youth Volunteers ku rwego rw’umujyi wa Kigali, imbaga y’urubyiruko rw’Abakorerabushake ndetse n’abamotari.

Mu butumwa bwe Madamu Urujeni Martine yashimiye uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake akazi bakora k’ubwitange anashimira kandi abakora abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto yongera kubasaba kwimakaza isuku no gukumira ibyaha.

Bimwe mu bikorwa urubyiruko rwakoze muri uku kwezi:

  • Kubakira abaturage b’amikoro make amazu no kuvugurura ashaje
  • Kubakira abaturage b’amikoro make ubwiherero
  • Gutera ibiti
  • ubukangurambaga kuri gahunda za Leta n’ibindi
Back