MUHIMA: HIBUTSWE ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Mu Murenge wa Muhima habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uyu munsi tariki ya 22 Mata 2025. Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri Rugenge, Muhima, Sainte Famille, Cela, St. Paul, Calcutta n’ahandi. Iyi tariki ya 22 Mata 1994 nibwo Abatutsi bari bihishe muri Sainte Famille bishwe bigizwemo uruhare n’Interahamwe, Abasirikare ba Leta yatsinzwe, aba CDR, abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’izamadini nka padiri Munyeshyaka Wenceclas n’abandi.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve, Senateri Kayitesi Usta, Abadepite, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence, Inzego z'umutekano n'imbaga y'abaturage

Benshi mu bafashe amagambo bagaragaje ko Abatutsi benshi bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahungira kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu (St Famille) bazi ko ari inzu y’Imana bari buhakirire ariko siko byagenze.

Umutangabuhamya Karangwa Jean Marie Vianney warokokeye kuri Sainte Famille yavuze ko abantu benshi bahungiye kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu (St Famille) bazi ko ari inzu y’Imana bari buhakirire ariko siko byagenze. Uyu Karangwa Jean Marie Vianney ni mwene Karangwa Stanley wari Directeur w’Ishuri rya Sante Famille. Yagarutse ku itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu nzego zose mbere ya Jenoside kugeza mu gihe cya Jenoside aho Interahamwe, abanyapilitiki babi, abasirikari ba Leta yatsinzwe n’indi mitwe y’abicanyi batangiye gushyira mu bikorwa umugambi wo gukora Jenoside bari bamaranye igihe bategura. 

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Bwana Dusengiyumva Samuel yihanganishije abafite ababo biciwe ku Muhima no mu nkengero zaho. Yagize ati: "Aha hantu twahuriye twibuka, imbere ya Kiliziya ya Sainte Famille, hafite umwihariko. Hagaragaza uburyo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, Umututsi nta hantu yari kwihisha. Ubwicanyi bwakorwaga ku bufatanye n'abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abayobozi b'amadini n’abandi bose bari bahuje imbara kugira ngo barimbure Abatutsi". 

Back