MUHIMA: HIZIHIRIJWE UMUGANURA KU RWEGO RW’AKARERE

Mu Mirenge yose igize Akarere kacu ka Nyarugenge uko ari 10 Tariki ya 01 Kanama 2025, habereye birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura aho ku rwego rw’Akarere kacu ka Nyarugenge byabereye ku biro by'Umurenge wa Muhima. Ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana Ingangare Alexis ari kumwe n'Abayobozi mu nzego zinyuranye aho bifatanyije n'Imbaga y'abatuye Muhima mu kwizihiza Umuganura.

Bwana Nsanzabaganwa Modeste umwe mu nararibonye waturutse mu Inteko yUmuco yasobanuye ko Umuganura ari umunsi ukomeye mu gihugu kuko wahuzaga abantu b'ingeri zose. Yongeyeho ko nyuma abakoloni baje bawutesheje agaciro kugeza n'aho birukanye Gashamura wari Umwiru mukuru ushinzwe imihango y'umuganura.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana Ingangare Alexis yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu bwagaruye umuganura, asaba abafite kuganuza ab'amikoro make muri wa muco wo kwishakamo ibisubizo uranga Abanyarwanda. Yasabye kandi abaturage gukomeza kunga ubumwe no gukora cyane bakiteza imbere bagasezerera ubukene.

Hamuritswe kandi:

  • Ibikoresho bijyanye n’amata nk’ibisabo, inkongoro n’ibindi
  • Amoko y’Ingoma n’ibindi bikoresho by’umuziki gakondo
  • Ibikoresho by’imikino yo hambere birimo Igisoro n’iyindi
  • Intwaro gakondo: imiheto n’ibigendana nayo, amacumu, imyambi n’ibindi
  • Ibikoresho bengeragamo, ibyo banyweshaga n’ibindi
Back