MUHIMA SERIVISI ZEGEREJWE ABATURAGE AHO BAKORERA

Mu Murenge wa Muhima muri gahunda  y'Umuturage abanze mw'Iterambere rya Muhima, "hifashishijwe biro ngendanwa" kuri uyu wa 25 Werurwe 2026 hatangijwe igikorwa kijyanye no guha abaturage serivisi zitandukanye zijyanye n'Irangamimerere (Kwandikisha abana, gukosora imyirondoro, kwandika abashaka gusezerana, gukemura ibibazo bijyanye n'akarengane n’ibindi)

Serivisi z'Ubutaka ziri gutangwa

  • Ihererekanya ry'Ubutaka
  • Izungura,
  • Gusura abasaba
  • ibyangombwa byo gusana, kubihabwa n’ibindi

SERIVISI Z'UBUKUNGU

  • Gufasha abaturage kwishyura Imisoro
  • Gufasha kwiyandikisha no kwizigama muri  Ejoheza
  • Gufasha abaturage bafite Imishinga ya Vup/FS n’ibindi

IMIBEREHO MYIZA

  • Gukosora amakuru muri system Imibereho
  • Guhugura abakuze bahabwa ubumenyi mw'Ikoranabuhanga

Iki gikorwa kirakorwa hifashishijwe ibiro ngendanwa bigizwe n'abakozi bashinzwe gutanga izi serivisi mu Murenge wa Muhima n'Utugari ariko bikaba bitahagaritse gutanga serivice ku Murenge no ku Tugari kuko n'ubundi hasigaye umukozi ufasha abaturage. 

İyi gahunda izamara icyumweru  cyose kuko kizazunguruka utugari twose tugize Umurenge wa Muhima abayobozi n'abakozi intero ari imwe tugira tuti:"Umuturage wanjye umukiriya wanjye"

Back