NTA TERAMBERE RYASHOBOKA MUGIHE HAKIRI IKIBAZO MURI SERIVISI Z'IMALI
Ibi ni bimwe mubyagarutsweho n'Umuyobozi w'Imirimo rusange mu Karere ka Nyarugenge Madamu MUREBWAYIRE betty kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025, ubwo yakoranaga inama n'abakozi bakorera ku mirenge bashinzwe amakoperative, ibigo bito n'ibiciriritse, abakozi bashinzwe ubujyanama mu bucuruzi, iyi nama ikaba yari yanitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa SACCO y'Akarere.
Iyi nama yari igamije kureba uko hanozwa serivisi z'imali ku baturage ikaba yasanze hari ibikwiye kunozwa mu mitangire ya Serivisi ku baturage kuko hakigaragara gutinda kugutanga inguzanyo ndetse n'ikibazo mu kwiga imishinga baba bagejewe n'abaturage.
Abitabiriye inama basanze kandi nubwo guhuza SACCO igakorera hamwe nk'ikigo kimwe gifite amashami byagize akamaro ariko na none SACCO ikwiye kuvugurura imikorere kugira ngo abaturage barusheho kuyiyumvamo bagahabwa serivisi nziza kandi zihuse ndetse hagakomeza n'ibikorwa by'ubukangurambaga