NYABUGOGO: BIBUKIJWE KURANGWA N’ISUKU

Mu butumwa yatanze nyuma y’Umuganda Ngarukakwezi wabereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge mu cyumweru gishize, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel yasabye Abanyakigali kugira isuku aho batuye, aho bakorera no ku mubiri.

Yagize ati: "Isuku ntikwiye kuba iy’uyu munsi w'umuganda gusa ahubwo ni ibe umuco ikorwe buri munsi kandi hose. Haba ku mubiri, mu ngo, ahakorerwa ubucuruzi, n'ahandi hose

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yibukije abitabiriye umuganda ko Nyabugogo ari amarembo y’Umujyi, bityo ikwiye kugira isuku kurusha ahandi hose, anavuga ko ubugenzuzi bugiye kongerwa ku batubahiriza amabwiriza agenga isuku.

Yanasabye kandi gukomeza gutera ibiti kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze gutoha, anabakangurira kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no gutanga amakuru aho ribaye kugira ngo umutekano n’imibereho myiza birusheho kubungwabungwa.

Uyu muganda witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ms Sandrine Umutoni n’Abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve, abayobozi mu nzego z’umutekano n’abandi.

Back