NYABUGOGO HASOJWE UBUKANGURAMBAGA BWO KURWANYA IHOHOTERWA N’INDA ZITERWA ABANGAVU
Akarere ka Nyarugenge gafatanyije n’umufatanyabikorwa SOS Rwanda bakoze ubukangurambaga bw’iminsi 4 ku burere buboneye, uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu n’indi myitwarire mibi irimo n’ubuzererezi. Igikorwa cyo gusoza ubu bukangurambaga cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023 mu Murenge wa Kimisigara ku Isoko ry’Inkundamahoro
Abafashe amagambo muri iki gikorwa baba abo mu karere ka Nyarugenge ndetse na SOS Rwanda bavuze ko umwangavu utewe inda aba ashyizweho ikigeragezo cyane ko kuba umubyeyi kandi akiri muto nabyo ubwabyo bitamworohera. Ikindi bagarutseho n’uko Umwana wahuye n’ihohoterwa akenshi bimuviramo no guta ishuri akishora mu biyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi.
Muri ubu bukangurambaga kandi ababyeyi basabwe kuba abafatanyabikorwa bakomeye ku kurinda umwana binyuze mu burere bwiza batanga bityo bikamurinda kuba yakwishora mu busambanyi cyangwa se mu biyobyabwenge
Madamu Mukantabana Cresence uhagarariye Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage muri JADF y’Akarere Ka Nyarugenge yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango kuko ariho haviramo umwana kwiheba akaba yagana iy’umuhanda cyangwa se agahura nabo bamushuka bakamutera inda.
Muri iki gikorwa, SOS Rwanda yashyikirije abana b’abangavu bagera kuri 5 batewe inda ibikoresho bizabafasha gusubira mu masomo yabo birimo amakaye ndetse n’ibikapu. Ku bufatanye na SOS Rwanda aba bana baregerewe barigishwa maze biyemeza gusubira mu ishuri ubu bariga neza.