NYAKABANDA: ABANYERONDO BAHAWE IMPUZANKANO NSHYA
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yahuye n’abakora irondo ry’Umwuga 153 mu Murenge wa Nyakabanda mu rwego rwo kubashyikiriza impuzankano nshya no kubaha impanuro. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yabahaye impanuro zikurikira: • Kwirinda ingeso y’ubusinzi • Kwirinda Ruswa no kutaba Inyangamugayo • Kugira discipline no kwirinda kwiyandarika • Gufasha mu bikorwa byo kurwanya akajagari mu myubakire • Gukora akazi kabo kinyamwuga no guha serivisi nziza ababagana n’ibindi. Umurenge wa Nyakabanda ufite abaturage 29580, ukagira Utugari 4 aritwo Munanira II, Munanira I, Nyakabanda ya I, Nyakabanda II. Ukaba kandi ufite imidugudu 27.