NYAKABANDA: HATASHWE URUGO MBONEZAMIKURIRE RW'ABANA BAFITE UBUMUGA

Mu karere ka Nyarugenge hari hasanzwe Ingo mbonezamikurire cyangwa amarerero agera kuri 400 ariko uyu munsi tariki 11 Werurwe 2024 hiyongereho umwihariko w’irerero ry'abana bafite ubumuga rikaba riherereye ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu mu murenge wa Nyakabanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije Madamu Nshutiraguma Esperance yafunguye ku mugaragaro uru rugo mbonezamikurire ruzajya rufasha abana bafite ubumuga. Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye n'abafatanyabikorwa banyuranye b'Akarere ka ABC Foundation, UPHLS, Sunlight Initiative Rwanda n’abandi.

Madamu Nshutiraguma Esperance yakanguriye abaturage kuzana n'abandi bana bafite ubumuga bakiri mu ngo nabo bagahabwa amahirwe ndetse anabasaba kwirinda umuco mubi ugaragara kuri bamwe babuza abana kwiga bakajya kubasabisha. Yakanguriye ababyeyi b'abagabo kugira uruhare mu kwita ku bana bafite ubumuga. Yasoje agira ati: “Turasaba abaturage kwirinda guha abafite ubumuga amazina atabaha agaciro ahubwo baharanire ko buri wese atahezwa mu buvuzi, uburezi n'ibindi. Hamwe n'Abafatanyabikorwa tuzakomeza guherekeza abafite abana bafite ubumuga mu buvuzi, ibikoresho n’ibindi"

Madamu Umubyeyi Anoirite umwe mu babyeyi ufite umwana ufite Ubumuga bw’Ingingo yishimiye ko yahawe igare rizamufasha kujya amuzana hano mu Irereo ndetse no kwa muganga akaba yizeye ko umwana we afite amahirwe yo kwiga no kwitabwaho nk'abandi bana bose.

Igitekerezo cyo kubaka iri rerero cyaturutse ku muyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Kabusunzu Madamu Ikiriza Caroline nawe akavuga ko igitekerezo yagikomoye ku kuba yarakoze muri serivisi y'abana ubwo yakoraga ku bitaro bya Muhima .

Back