NYAKABANDA: MURI G.S APACE HATEWE IBITI BY’IMBUTO 100
Mu Rwunge rw’Amashuri rwa APACE ruri mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere kacu ka Nyarugenge ku bufatanye n’Ihuriro Rotary Club Kigali Karisimbi kuri uyu wa 13 Ukwakira 2024 hakozwe umuganda wo gutera ibiti by’imbuto 100. Ni ibiti by’imbuto zitandukanye zirimo avoka, amacunga n’imyembe mu ishuri ribanza no mu ryisumbuye bya APACE. Igikorwa cyo kubitera cyabanjirijwe no kuganiriza abana bo mu mashuri abanza muri APACE ku kamaro k’ibiti ku bantu no bidukikije kugira ngo bazabashe kubibungabunga neza.
Umuyobozi Mukuru wa Rotary Club Kigali Karisimbi, Satish Kumar yavuze ko icyo gikorwa gikubiye mu mushinga bafite wo gutera ibiti 500 by’imbuto ziribwa mu rwego gufasha abantu kunoza imirire no kurengera ibidukikije. Yavuze ko mu nyigo yabaye hatoranyijwe imirenge ya Nyakabanda, Nyamirambo na Kimisagara muri Nyarugenge aho bamaze kuhatera ibiti by’imbuto birenga gato 200 muri uyu mwaka, hakaba hasigaye ibindi hafi 300 bizaba byamaze guterwa mu mwaka utaha uwo mushinga urangiye.
Uwari uhagarariye Umurenge wa Nyakabanda muri icyo gikorwa, Kubwimana Shaffy yavuze ko ubufatanye bw’imiryango itegemiye kuri Leta n’inzego z’ibanze butanga inyunganizi ikomeye cyane muri gahunda zizamura imibereho myiza y’abaturage kuko bwunganira ingengo y’imari iba isanzwe bityo izo gahunda zikihuta.