NYAMIRAMBO HAKOZWE UBUKANGURAMBAGA KURI EJO HEZA
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025 bwakoze ubukangurambaga ku bakora imirimo yo gutunganya igishanga cya Rwampara aho abagera kuri 315 bakanguriwe kwizigamira muri Ejo Heza kugira ngo bazagire amasaziro meza.
Muri rusange ubuyobozi bwa Kampani ibahemba bwiyemeje kuzagira uruhare muri iki gikorwa cyo kubafasha kwizigamira ndese n’abayobozi babo (ba gapita) biyemeje gufasha kugira ngo abakozi babo bazabashe kwizigamira kugira ngo batazasabiriza nibagera mu zabukuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Madamu Uwera Claudine yavuze ko yifuza ko ibyiciro byose byafashwa kwizigamira ku bushake kugira ngo ejo hazaza habo hazabe heza. Bityo ngo bazakomeza gukora batizigamye kugira ngo bakomeze gukangurira abatuye Umurenge wa Nyamirambo kwizigamira.
ABAKORA UMWGA WO KOZA IMODOKA NABO BATEKEREJWEHO
Ubu bukangurambaga bwakomereje ku bakora akazi ko koza imodoka mu Kinamba cyitwa ‘UMUBYEYI W’AMAHORO’ kiri mu kagari ka Kivugiza gikoramo abakozi 57. Abo bose bamaze gukangurirwa kwizigamira muri Ejo Heza biyemeje ibi bikurikira: