NYAMIRAMBO: HATANGIJWE IGIKONI CY’UMUDUGUDU CY’IMINSI 12

Ejo hashize Tariki 13 Ukwakira 2025 mu Murenge wa Nyamirambo hatangijwe igikoni cy'Akagali ka Gasharu cyahurijwemo abana baturutse mu midugudu itatu igize akagali ka Gasharu aho abana 8 bari kondorerwa muri icyo gikoni mu rwego rwo kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana.

Iki gikoni cyatangijwe n'umuyobozi w'umurenge wacu wa Nyamirambo ari kumwe n'ushinzwe imirire ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge (CNF) ku kagali, Urubyiruko rw’abakorerabushake, abajyanama b’ubuzima n'ubuyobozi bw'Akagali ka Gasharu.

Bimwe mu byakozwe muri icyo gikoni:

  • Kwigisha abagore gutegura indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku
  • Kugaburira umwana ku gihe kandi agahabwa ifunguro ririmo intungamubiri dore ko ari ibiboneka iwacu kandi bitanahenze
  • Gukangurira abaturage kubyara abo bashoboye kurera no kuboneza urubyaro
  • Gushishikariza abaturage kujya bitabira ku gihe nibura saa tatu abana bakaba bahawe igikoma, saa tanu bagahabwa ibyo kurya
  • Gupiama abana ikizigira cy’akaboko (MUAC)
  • Gupima uburebure hakoreshejwe agasambi
  • Gukora ubukangurambaga bujyanye no kurwanya imirire mibi n'Igwingira mubana bato muri rusange. 
Back