NYAMIRAMBO HATANGIJWE UBUKANGURAMBA BW’UBWISUNGANE MU KWIVUZA
Mu Murenge wa Nyamirambo hatangijwe ubukangurambaga bw'Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante) bw’Umwaka wa 2025/2026. Iki gikorwa cyatangijwe uyu munsi Tariki ya 22 Nyakanga 2025 gifite Insangamatsiko igira iti: “Isibo igicumbi cya Mutuelle de Sante hakiri kare”
Umushyitsi Mukuru Muri iki gikorwa yari Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage Madamu Urujeni Martine. Yasabye abaturage kwishyura ubwisangane mu kwivuza kugira ngo hatagira urwara akarembera mu rugo kubera kubura ubwishyu bwo kwa muganda.
Yifuje ko kandi byajyana no kwizigamira muri Ejo Heza ndetse no kugira isuku haba ku mubiri, aho batuye aho banyura cyane ahahurira abantu benshi: mu masoko, aho bakorera hose ndetse no mu bwiherero kuko ubwiherero budafite isuku butera indwara
Nyiramugwera Marigarita ni Umuturage utuye hafi yo mu Miduha yagize ati: “Njyewe sinabura kwishyurira umuryango wanjye ubwisungane mu kwivuza kuko nzi neza akamaro bimfitiye ndetse ndashishikariza n’abatabikora kugira vuba”