NYAMIRAMBO: HIBUTSWE ABANA N’ABAGORE BISHWE MURI GENOCIDE

Mu Mpera z’Icyumweru gishize, mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge hibutswe  abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyamirambo ku bufatanye bw’Akarere ka Nyarugenge n'Inama y'Igihugu y'Abagore mu karere (CNF). Muri iki gikorwa hagaragajwe ko kwibuka abana n’abagore mu buryo bwihariye bituma bahabwa agaciro kuko bishwe nabi, ariko bikanavamo amasomo no guhamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi idakwiriye gusubira ukundi, kandi byongera gusana no kubaka Umuryango Nyarwanda aho umugore ari inkingi y’Umuryango.

Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarakozwe mu minsi 100 gusa hakicwa Abatutsi barenga miliyoni. Muri iki gikorwa imiryango 471 y’amikoro make yahawe ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kubunganira.

Madame Agatesi Laetitia Mugabo, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu karere ka Nyarugenge yagize ati "umugore ni umuntu utanga ubuzima kuko umwana ari umuziranenge ariko mu gihugu cyacu Genocide ntiyasize n’abana, hishwe abagore ndetse n'abandi baturarwanda, ni ngombwa ko dukomeza kuzirikana kugirango turusheho kumenya amateka yacu cyane cyane ku bakiri bato, amateka yacu ntazimangane kugirango turusheho kurwanya ingengabitekerezo iyo ariyo yose, tugafatira hamwe ingamba zituma turushaho guhangana n'ingaruka za Jenoside no kurandura ingengabitekerezo yayo".         

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Nyarugenge, Madamu Genevieve Uwamahoro, yavuze ko Jenoside cyari igikorwa kigamije kurimbura icyitwa Umututsi wese. Yagize ati "Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubunyamaswa burenze ubwo umuntu atekereza, kubibuka bizatuma dukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwica abagore n'abana ni ikimenyetso simusiga cy’uko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari ukumaraho Abatutsi hadasigaye n'umwe".     

Hon. Nyirasafari Esperance, yibukije ingeri zose ko igihe bari kumwe n’abana bajya bababwira amateka ya Jenoside batayagoretse kugirango ntizasubire ukundi. Yagize ati "mubyeyi ugiye kuvuga amateka ya Jenoside uyabwira abakiri bato ukwiriye kuyababwira uko byagenze mu mvugo bumva, uko bagenda barutana mu myaka ukayababwira utayagoretse, ababyeyi dufite uruhare mu kwigisha abana bacu amateka, kubatoza indangagaciro na za kirazira, ba mutima w'urugo nitwe dufite uruhare runini mu burere bw'abana bacu"

Back