NYARUGENGE: 27 BAFITE UBUMUGA BAHAWE AMAGARE YABUGENEWE
Ku bufatanye na RBC, akarere ka Nyarugenge kahaye abantu 27 bafite ubumuga bw'ingingo butandukanye amagare yabugenewe yo kubafasha.
Madamu Nshutiraguma Esperance, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge yabasabye kuyafata neza no kwirinda kuyagurisha ahubwo bakayakoresha mu mirimo yabateza imbere.
Mu izina rya bagenzi be, Mukandutiye Gloriose, umwe mu bagenerwabikorwa yavuze ko bamwe muri bo birirwaga mu nzu babuze uko bagenda bityo ashimangira ko bagomba gufata neza amagare bahawe kugira gira ngo arusheho kubagirira akamaro.
Mu mihigo y’Akarere ya 2021-2022 hazatangwa inzimburangingo n’inyunganirangingo ku bantu 100 bafite ubumuga batishoboye. Kugeza ubu akarere kamaze gutanga amagare 29 n’imbago 10.