NYARUGENGE: ABADEPITE MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO BASUYE IMIRENGE YOSE

Muri gahunda yo gukurikirana imikorere n’imikoranire y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage mu gutanga serivisi, tariki ya 7 Kamena 2025 Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko basuye Imirenge yose igize akarere kacu ka Nyarugenge. Bahereye ku gusura ibikorwa n’ahatangirwa serivisi muri iyo mirenge yose aho ibiganiro bagiranaga n’abakozi muri iyo mirenge byibandaga ku ngingo zikurikira: 

  • Gukumira no gukemura ibibazo by’abaturage
  •  Gahunda zo kunoza imitangire ya serivisi
  •  Irangizwa ry’imanza zaciwe n’inkiko zisanzwe, Inkiko Gacaca, n’imyanzuro y’Abunzi, n’ibindi.

Tariki ya 8 Kamena 2025, Abadepite bakoranye inama n’abaturage mu mirenge yose igize Akarere ka Nyarugenge maze baganira ku ngingo zirimo:

  • Ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda
  • Imitangire ya serivisi zinyuranye
  • Kwirinda amakimbirane mu miryango
  • Gukemura ibibazo mu bwumvikane
  • Kwitabira umurimo 

Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo batanga n’ibitekerezo ku ngingo zinyuranye kugira ngo Abadepite bazabakorere ubuvugizi mu nzego zinyuranye bikemuke. Ibyinshi muri ibyo bibazo bikubiyemo kwegerezwa ibikorwa remezo bifuza nk’imihanda, amashanyarazi, amazi  n’ibindi. 

Back