NYARUGENGE: ABAFANA BA SHAMIYONA Y’ISI Y’AMAGARE BAKOZE IBIDASANZWE
Abafana b’Umukino w’amagare mu Karere ka Nyarugenge bashimiwe na benshi haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bisanzwe ku ruhare runini bagize mu migendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) yabereye Kigali muri uyu mwaka wa 2025, Bamwe baje gufana bamabaye imyenda idasanzwe irimo amabara y’Igihugu, abandi bakenyeye, abavuzaga ingoma banezerewe, ababyinaga imbyino zinyuranye, abari bazanye imitako inyuranye aho bafaniraga n’ibindi.
Kabega Esther twahuriye kuri Parikingi ya Kigali Pele Stadium. Yarambwiye ati: “Jyewe nkunda amasiganwa y’amagare kandi nza kureba nambaye neza nk’ugiye mu bukwe”
Mu Karere ka Nyarugenge ubwo basozaga banyuze mu bice bitandukanye birimo Nyabugogo,Nyamirambo banyuze kuri Ruliba bakazamuka Norvege Kimisagara no kwa Mutwe. Muri ibi bice, Nyabugogo hari mu hagaragaye abantu benshi yaba abari ku muhanda ndetse n’abari mu nyubako ndende zihari.
DORE SITE ZATERANIYEHO ABAFANA MU KARERE KA NYARUGENGE: