NYARUGENGE: ABAFITE UBUMUGA BAMURITSE IBIKOMBE BATWAYE

Guteza imbere impano mu bijyanye n’imikino bimaze kugera ku rwego rushimishije mu karere ka Nyarugenge haba mu bigo by’amashuri, urubyiruko, abagore ndetse no mu bafite ubumuga. Kuri iyi tariki ya 12 Kamena 2024 Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu karere kacu ka Nyarugenge bamurikiye Ubuyobozi bw’Akarere ibikombe 3 batsindiye mu mwaka wa 2023-2024 mu mukino w'umupira w'amaguru w'abafite ubumuga.

Ibyo bikombe 3 Abafite Ubumuga mu karere ka Nyarugenge begukanye mu mwaka wa 2023-2024 ni ibi bikurikira:

  • Igikombe cy'Umunsi mpuzamahanga w'umugore cyatanzwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino
  • Igikombe cy'Umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga cyatanzwe na Ministiri wa MINALOC
  • Igikombe cya shampiona y'igihugu umwaka wa 2023-2024

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije, Madamu Nshutiraguma Esperance yabashimiye umurava n’umuhate bagaragaje muri ayo marushanwa kugeza bahesheje ishema Akarere kabo ka Nyarugenge abasaba gukomeza gukora bakiteza imbere no mu zindi nzego z’imibereho yabo. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije kandi yaboneyeho kubashyikiriza telefoni zigezweho bagenewe n’Akarere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, abasaba kuzifashisha mu kazi kabo bahanahana amakuru ndetse bakiyungura ubumenyi butuma barushaho kwiteza imbere

Back