NYARUGENGE ABAHESHA B’INKIKO BATARI AB’UMWUGA BAHUGUWE
Mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri Tariki 18 Ugushyingo 2025 hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri ku bahesha b’Inkiko batari ab’Umwuga. Ni ukuvuga Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'lmirenge n'ab'Utugari. Ni amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi mu gukoresha sisitemu yifashishwa mu kurangiza imanza yitwa IECMS (lntergrated Electronic Case Management System).
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire Bwana Dusabimana Fulgence yabwiye abitabiriye amahugurwa ko ubudasa bwacu nk’Abanyarwanda mu guteza imbere imiyoborere myiza n’ubutabera bushingira ku bwitange n’ubunyamwuga bw’Abahesha b’Inkiko batari ab’Umwuga.
Yagize ati: “Turabasaba gukurikirana neza aya mahugurwa no gushyira mu bikorwa amasomo yose mugiye guhabwa muri serivisi mutanga, kugira ngo dukomeze guteza imbere ubutabera bwihuse, bunoze kandi bwegereye abaturage”
Aya mahugurwa yateguwe hashingiwe ku itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018, ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'izubutegetsi, ku bijyanye no kurangiza imanza cyane cyane mu ngingo yaryo ya 244 ivuga ku irangizwa ry'imanza n'izindi nyandikompesha n'ifasi zirangirizwamo, Urubanza rubaye itegeko cyangwa indi nyandikompesha biba bishobora guhita birangizwa kugira ngo ibyo byemezo bishyirwe mu bikorwa;
Itegeko N° 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013, rigenga umurimo w'Abahesha b'inkiko mu ngingo yaryo ya 7 ivuga ku kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n'umurimo w'ubuhesha bw'inkiko.