NYARUGENGE: ABATAYE ISHURI BARIMO GUSUBIZWAMO

Muri gahunda y'Ubukangurambaga bwiswe "Umudugudu uzira umwana wataye ishuri" buri gukorwa ku bufatanye n'Imiryango ishingiye ku myemerere yibumbiye mu Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyarugenge (JADF), uyu munsi tariki ya 11 Ukwakira 2023, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy yashyikirije ibikoresho by'Ishuri abana 98 baturuka mu miryango y'amikoro make mu bigo by’amashuri binyuranye mu karere ka Nyarugenge.

Ubu bukangurambaga bwiswe "Umudugudu uzira umwana wataye ishuri" bwatangiriye mu murenge wa Kigali bugamije gusubiza mu ishuri abana bose bari batarashobora gutangira cyangwa se gusubira mu ishuri kubera ikibazo cyo kubura Ibikoresho by'Ishuri. Ku ikubitiro ibikoresho birahabwa abiga muri GS Karama, GS Kigali, GS Rwesero n'ahandi

Bwana Ngabonziza Emmy yasabye abana bahawe ibikoresho n’abandi bagenzi babo kwiga bashyizeho umwete bagatsinda bakazigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo ndetse n’Igihugu cyababyaye.

Back