NYARUGENGE: ABATURAGE BARASHIMA SIPORO RUSANGE
Ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 03 Kanama 2025, kimwe n’ahandi hose mu Mujyi wa Kigali, abatuye Akarere kacu ka Nyarugenge bitabiriye Siporo Rusange izwi nka car Free Day iba kabiri mu kwezi. Mu karere ka Nyarugenge hakoreshwa Umuhanda wa Kimisagara-Rwezamenyo-Nyakabanda bagasoreza muri Parikingi ya Kigali Pele Stadium, gusa hari n’abakoresha ibibuga bya Tapis Rouge bihegereye. Ibindi bice by’Akarere ka Nyarugenge bikorerwamo siporo Rusange twavuga nk’Umuhanda utangirira mu Imbuga City Walk – Rond Point yo mu Mujyi rwagati- SOPETRAD ndetse n’ibindi bice byo mu Mirenge yiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi nka Kanyinya, Mageragere na Kigali.
Nyirazuba Mwamini ni Umuturage usheshe akanguhe twahuriye muri siporo. Yagize ati “Iyo ndi kumwe n’abandi bimfasha gukora siporo kandi mu mezi 4 maze nkora siporo maze kubona ingaruka nziza, kera imitsi yahoraga indya ariko ubu byarashize ndumva meze neza mu mubiri”
Mbaga Junior, Kirenga Thierry na Gakuru Yves ni abasore bakunda gukora siporo yo kunyonga igare, bavuze ko batajya basiba muri siporo Rusange kuva yatangira kugeza ubu.
Rwabuzisoni Assumani we twahuye yigendera buhoro buhoro. Yagize ati: “Gukorana siporo n’abandi bituma musabana bakakubwira uko bamerewe n’uko bitwara mu buzima bigatuma ubigiraho nawe ugakunda siporo nkabo maze ubuzima bukagenda neza”
Uretse gufasha abatuye Umujyi wa Kigali kugira ubuzima bwiza, akandi kamaro ka siporo rusange ni ako kurengera ibidukikije dore ko Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwerekanye ko umunsi wahariwe ‘Car Free Day’ ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo, bigatuma igihugu cyo kizazigama agera hafi kuri miliyari 160 Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye byo kuvuza abantu izo ndwara.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo irakorwa.