NYARUGENGE: ABATURAGE BISHIMIYE ICYUMWERU CYAHARIWE IMIRIRE

Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge bafite abana bigeze kugaragarwaho ikibazo cy'imirire mibi bishimiye gahunda y’Icyumweru cy’imirire cyashyizweho n’Akarere bavuga ko yatanze umusaruro ufatika ku mibereho y’abana babo. Ubuyobozi bw’Akarere busaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we no kwiyambaza abajyanama b’ubuzima kugira ngo harandurwe burundu igwingira mu bana. Iki cyumweru  cyagizwemo uruhare kandi n'abafatanyabikorwa b'Akarere barimo na USAID/Gikuriro Kuri Bose

Icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi n’igwingira cyatangirijwe mu murenge wa Kimisagara, aho bamwe mu baturage bigeze kugira abana bari mu mirire mibi bagaragaje icyabiteye ndetse n’uko babyitwayemo. Umwe muri bo yagize ati "nari mu mirire mibi abanyabuzima bihutira kunjyana ku kigo nderabuzima bampa shisha kibondo ubu umwana ari mu mirire myiza, biranshimisha cyane, icyatumaga njya mu mirire mibi natekaga ikijumba, ibirayi n'ibishyimbo na dodo narazitekaga ariko ntabwo umwana yakundaga kurya ariko aho batangiriye kumpa shisha kibondo byarahindurwe umwana ameze neza".  

Undi ati "narimfite umwana ari mu mirire mibi ameze nabi ari mu muhondo akajya agenda ayonga atameze neza gusa aho batangiriye kuduha shisha kibondo abana bakamera neza nta kibazo".   

Mukase Anatalia, Umujyanama w’Ubuzima mu murenge wa Kimisagara yagize ati: "igikoni cy'umudugudu turabatekera tukabaha indyo yuzuye ababyeyi tukabagira inama yo guha abana indyo yuzuye tukanabereka n'ukuntu bayibaha, bitanga umusaruro kubera ko hari abana bari mu igwingira kandi bavuyemo".

Umuyobozi Nshingwabikorwa wugirije w’akarere ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance avuga ko hashyizweho amatsinda akurikirana abana bakuwe mu mirire mibi anasaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo.  Yagize ati: "hagiye hashyirwamo imbaraga nyinshi zitandukanye haba mu kwigisha ababyeyi, kubageza ku marerero no kureba abana bafite ikibazo cy'imirire mibi tukabakurikirana dukoresheje igikoni cy'umudugudu ndetse dufatanyije n'ibyiciro bitandukanye kugira ngo abo dupima tugasanga bafite ikibazo cy'imirire mibi tubakurikirane muri ya minsi 12 babashe kuva mu mirire mibi".

Back