NYARUGENGE: ABAYOBOZI B’IMIRYANGO ISHINGIYE KU MYEMERERE BASOBANURIWE AMABWIRIZA ABAGENGA

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza y'Urwego rwIgihugu rw'Imiyoborere (RGB) No 01/2025 yo ku wa 06/03/2025 yerekeye ibindi bisabwa imiryango ishingiye ku myemerere, Abayobozi bImiryango ishingiye ku myemerere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abakozi bazafasha mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuri uyu wa 23 Mata 2025 bagiranye inama yayobowe n’Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge n’Intumwa za RGB maze basobanurirwa amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge wungirije, Madamu Umwamahoro Genevieve yafunguye inama ashimira abayitabiriye, anashimira Ubuyobozi bwa RGB bwohereje Intumwa kugirango basobanure ibikubiye muri ayo mabwiriza no gutanga umucyo ku ngingo ziyakubiyemo.

Intumwa ya RGB yatanze ikiganiro ku mabwiriza yavuzwe haruguru anagaruka ku bugenzunzi bwakozwe ku nsengero n'imisigiti.

Amabwiriza yo ku wa 6 Werurwe 2025 agena ibisabwa imiryango ishingiye ku myemerere, ategeka ko umuryango usaba ubuzima gatozi muri RGB werekana icyemezo gitangwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire y’aho hantu. Basabwa kandi kwerekana inyandiko yemeza gukoresha inyubako ku buryo bwihariye mu bikorwa byo gusenga; inyandiko yemeza gukorera gusa amasengesho n’imikorere y’imyemerere mu nyubako y’umuryango yagenewe gusengerwamo.

Harimo kandi kwerekana inyemezabwishyu ya miliyoni 2 Frw ya serivisi adasubizwa yo gusaba ubuzimagatozi, yishyurwa mu isanduku ya Leta. Umuyobozi uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n’umwungirije basabwa kuba barize amasomo ajyanye n’iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe n’amategeko. Iyo yize mu mahanga atanga icyemezo cy’imihwanire y’impamyabumenyi cyangwa y’impanyabushobozi mu by’iyobokamana gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha. Ku muntu wize kamininuza mu zindi ngeri agaragaza “icyemezo cy’amasomo y’iyobokamana ashimangira impamyabumenyi cy’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’icy’umwungirije bafite impamyabumenyi zitari izo mu bijyanye n’iyobokamana bize nibura amasaha 1.200 mu masomo y’iyobokamana mu ishuri ryemewe n’urwego rubifitiye ububasha.”

Guhabwa ibaruwa y’imikoranire bisaba kwerekana gahunda ijyanye n’iterambere ry’Akarere

Abashinga amadini n’amatorero n’imiryango ibishamikiyeho bajyaga bakodesha inzu zisanzwe zikoreshwa indi mirimo nka hoteli cyangwa inzu zakira ibirori bakazisengeramo. Amabwiriza mashya ategeka ko iyo nyubako ihabwa icyangombwa cyemeza ko ikorerwamo imihango y’uwo muryango no gusenga gusa. Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bizajya bitanga ibaruwa y’imikoranire ari uko hatanzwe icyemezo cy’ingero y’inyubako cyemeza ko inyubako izakorerwaramo ibikorwa byo gusenga yujuje ibisabwa n’amategeko y’imyubakire y’aho umuryango ukorera gitangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Hasabwa kandi urutonde rw’abantu nibura 1.000 bo mu karere umuryango wifuza gukoreramo bawushyigikiye, ruriho imikono yabo, inomero z’indangamuntu cyangwa iza pasiporo n’iza telefoni byabo na gahunda y’ibikorwa by’amajyambere Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishyize imbere.

Mu gihe umuryango ushaka kugaba amashami usabwa kwandikira akarere ariko ukamenyesha RGB, kopi y’inyandiko mvugo y’inama y’urwego rukuru rw’umuryango rwemeje gushinga ishami n’uzariyobora iriho umukono wa Noteri; gahunda y’ibikorwa yuzuzanya n’ibikorwa by’iterambere Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishyize imbere n’ibindi.

Back