NYARUGENGE: AMBASADERI WA ISRAEL MU RWANDA YITABIRIYE IGIKORWA CYO GUTERA IBITI

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda , Dr. Ron Adam ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugege Bwana Ngabonziza Emmy, Abanyeshuri ba GS Kigali, Abatuye mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, urubyiruko rw’Abarangije amashuri yisumbuye bari mu Rugerero Inkomezabigwi Icyiciro cya 10, Abagize Inzego z’Umutekano n’abanadi baturage bateye ibiti by’imbuto kuri GS Kigali no mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama.

Nyuma y’uyu muganda wabaye tariki 29/11/2022, Ambasaderi Dr. Ron Adam yishimiye uburyo umuganda wakozwe wagenze neza ashimira abayobozi bari kumwe ndetse n’abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa avuga ko ibi biti by’imbuto bizabafasha kurwanya imirire ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana Ngabonziza Emmy nawe yashimiye Amabasaderi wa Islael n'abo bari bari kumwe ku gikorwa cyiza batekereje anasaba  abatuye aho ibyo biti biteye kubyitaho bigakura neza bikabagirira umumaro

Back