NYARUGENGE BAHAWE IGIHEMBO MU GUTANGA NEZA SERIVISI Z’IRANGAMIMERERE
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Uwimana Consolee ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve, Abagize Inzego z’Umutekano n’abandi bayobozi kuri uyu wa 27 Kanama 2024 bifatanyije n’abaturage b’akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu gutangiza icyumweru cyahariwe Irangamimerere.
Muri ibi birori, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kahawe igihembo cy’umwanya wa kabiri mu gihugu hose mu gutanga serivise z’irangamimerere ku baturage benshi mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2023-2024. Ako karere kashyikirijwe igihembo kuri uyu wa wa 27 Kanama 2024 ubwo hazihizwaga n’Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere, hanatangizwa icyumweu cyahariwe irangamimerere kizarangira ku itariki 3 Nzeri uyu mwaka. Ni icyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Ikoranabuhanga mu irangamimerere ridaheza, umusingi w’iterambere’, kikazarangwa no kwegereza abaturage serivise z’irangamimerere .
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko irangamimerere ari umusingi w’ibyo umuntu akenera byose kuko bisaba umwirondoro uba wanditse mu bitabo byaryo. Yibukije abaturage ko ubu igihugu cyashyize ingufu mu ikoranabuhanga ku buryo zimwe muri serivise z’irangamimerere bashobora kuzibona batavuye aho bari.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yagize ati “Turacyabona umuturage wabyaye umwana ntamwandikishe kandi muri Kigali dufite abaturuka hirya no hino bamwe baza batarabikoze. Turakangurira abayobozi b’inzego z’ibanze kubafasha ndetse turimo no gukoresha uburyo bwo kureba abafite amakuru atuzuye cyangwa adahuye tukagenda tuyuzuza”.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari Akarere ka Gakenke ari ko kahize utundi mu gutanga serivise z’irangamimerere ku baturage benshi n’amanota 99%, Nyarugenge iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 98,8%, Muhanga igakurikiraho n’amanota 94,8%, Huye na 94,6% naho Nyabihu iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 94,4%. Ku mwanya wa 29 hari Akarere ka Kayonza n’amanota 73,4% mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Burera n’amanota 68,6%.