NYARUGENGE: BAHUGUWE KU KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA
Ku bufatanye bw’Akarere na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF), Abagize Inzego z’Umutekano barimo Polisi y’Igihugu, RIB, DASSO ndetse n’Urubyiruko rw’abakorerabushake bateraniye ku Karere mu mahugurwa y’Iminsi 2 ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva uyu munsi tariki 5 Gicurasi 2025.
Afungura amahugurwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve yasabye abitabiriye amahugurwa gukurikirana neza ibikubiye muri ayo mahugurwa maze bagakaza ingamba mu kurinda abaturage ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu nteko z’abaturage no mu zindi nama Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ntibuhwema gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku miryango irangwamo ihohoterwa kugira ngo ababishinzwe bayisure ifashwe.
Bimwe mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu karere ka Nyarugenge birimo: