NYARUGENGE: GAHUNDA IDASANZWE YO GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE IRAKOMEJE

Iyi ni gahunda idasanzwe yo kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo aho ubuyobozi bubasanga aho batuye. Iyi gahunda kandi yumvikanyweho n’Umujyi wa Kigali n’Ubuyobozi bw’uturere twose tuwugize aritwo Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Mu karere ka Nyarugenge iki gikorwa cyatangirijwe mu kagari ka Nyarurenzi mu murenge wa Mageragere tariki 24/07/2023 aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Ngabonziza Emmy arikumwe n’Abagize Inzego z’umutekano ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere bakiriye Ibibazo by’abaturage bakabikemura ibindi bigahabwa umurongo.

Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 24/07/2023 kikazageza tariki ya 24/08/2023 kandi biteganyijwe ko nyuma yo kugisoza hazabaho kwicara ubuyobozi bukareba ibyavuye mu gikorwa hakagaragazwa ibibazo byakiriwe, uko byakemuwe, ibyahawe umurongo, ibyoherejwe mu zindi nzego ndetse n’ibikomeza gukurikiranwa. Hazaganirwa kandi ku mbogamizi zagaragaye ndetse hafatwe n’ingamba.

Back