NYARUGENGE: HABAYE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU MURIMO UNOZE

Mu karere ka Nyarugenge kimwe no mu tundi turere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 31 Kanama 2023 habaye inama nyunguranabitekerezo ku murimo unoze ikaba yarateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).

Muri iyi nama haganiriwe ku ngamba zo kurushaho kwihutisha ihangwa ry'umurimo no kuwunoza ndetse no kurebera hamwe icyafasha guhanga imirimo mishya ku rubyiruko, binyuze mu gufasha urubyiruko kwigira ku murimo, no kwimenyereza akazi.

Afungura iyi nama Bwana Ngabonziza Emmy Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge yasabye Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu karere ka Nyarugenge gushyira mu igenamigambi ryabo imishinga igamije kurwanya ubushomeri mu rubyiruko. Abikorera nabo abasaba gufatanya n'Amashuri guha umwanya abanyeshuri bakimenyereza umurimo.

Yasoje asaba abakoresha kubaha amategeko agenga umurimo baha abakozi babo amasezerano yanditse, bagahembera mu bigo by'imari, bagateganyiriza abakozi babo ndetse bakanita ku bijyanye n'ubuzima n'umutekano ku kazi.

Inzego z’abikorera ndetse na ba Rwiyemezamirimo bo mu karere ka Nyarugenge bavuze ko umusanzu wabo mu kurandura burundu ubushomeri bukigaragara harimo guhuriza hamwe abikorera no kumenyereza urubyiruko rubagana uko umurimo ukorwa mu buryo bunoze nkuko Bwana Kivenge John umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyarugenge ndetse na Rwiyemezamirimo Uwimana Saleh babigarutseho.

Back